{"id":90,"date":"2026-04-04T17:05:20","date_gmt":"2026-04-04T17:05:20","guid":{"rendered":"https:\/\/idembe.net\/idembenews\/?p=90"},"modified":"2026-04-04T17:05:20","modified_gmt":"2026-04-04T17:05:20","slug":"ese-koko-abashyingiranywe-bataramara-imyaka-5-bashakanye-iyo-batanye-ntago-bagabana-umutungo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/idembe.net\/idembenews\/ese-koko-abashyingiranywe-bataramara-imyaka-5-bashakanye-iyo-batanye-ntago-bagabana-umutungo\/","title":{"rendered":"Ese koko abashyingiranywe bataramara imyaka 5 bashakanye iyo batanye Ntago bagabana umutungo?"},"content":{"rendered":"<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Mu Rwanda, ubutane ni ikibazo gikomeje kuvugisha abantu benshi, cyane cyane ku bijyanye no <strong>kugabana umutungo w\u2019abashyingiranywe<\/strong>. Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro kumbuga nkoranyambaga, hagiye havugwa cyane ko <strong>abashyingiranywe bataramara imyaka itanu (5) babana iyo batanye batagabana umutungo<\/strong>. Ibi byatumye benshi bibaza niba ari ukuri cyangwa ari amakuru y\u2019ibihuha .<\/p>\n<p>Ariko se amategeko y\u2019u Rwanda abivugaho iki? Ese koko umuntu wamaze imyaka mike mu rugo ashobora gutandukana n\u2019uwo bashakanye ntibagabane umutungo? Ibisubizo biri mu itegeko rigenga abantu n\u2019umuryango.<\/p>\n<p><strong>\u00a0<\/strong><\/p>\n<p>Mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwashyizeho <strong>itegeko n\u00ba 71\/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga abantu n\u2019umuryango<\/strong>, ryasohotse mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 30 Nyakanga 2024.<\/p>\n<p>Iri tegeko risobanura neza ibijyanye n\u2019ubuzima bw\u2019umuryango: ishyingirwa, ubutane, uburenganzira bw\u2019abana, ndetse n\u2019uburyo umutungo w\u2019abashyingiranywe ucungwa cyangwa ugabanywa,Kimwe mu bice by\u2019ingenzi muri iri tegeko ni igisobanura <strong>uko umutungo ugabanywa igihe abashyingiranywe batanye<\/strong>.<\/p>\n<p><strong>\u00a0<\/strong><\/p>\n<p>Iyo abashyingiranywe bahisemo uburyo bwo <strong>gusangira umutungo wose cyangwa uwo bahahanye<\/strong>, amategeko ateganya ko iyo ubutane bubaye, umutungo basangiye ugabanywa <strong>ku buryo bungana<\/strong> hagati yabo.<\/p>\n<p>Ibi bivugwa mu itegeko rigenga ivangamutungo w\u2019abashyingiranywe aho rigira riti: Iyo ubutane bubaye, umutungo wose bahuriyeho n\u2019imyenda bafashe bahuriyeho <strong>bigabanywa ku buryo bungana<\/strong>, buri wese agasigarana umutungo we bwite.<\/p>\n<p>Ibi ni byo amategeko afata nk\u2019ihame rusange mu kugabana umutungo w\u2019abashyingiranywe.<\/p>\n<p><em><strong>Ese imyaka 5 ifite icyo ihindura?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Nubwo hari ihame ryo kugabana umutungo ku buryo bungana, amategeko y\u2019u Rwanda ashyiramo <strong>uburyo bwihariye iyo abashyingiranywe batamaze igihe kinini babana<\/strong>.<\/p>\n<p>Itegeko rivuga ko Iyo umwe mu bashyingiranywe <strong>asabye urukiko<\/strong> ko batanganya imitungo mu gihe cy\u2019urubanza rw\u2019ubutane, kandi <strong>bataramara imyaka itanu babana<\/strong>,<\/p>\n<p>urukiko rushobora gufata icyemezo <strong>ko umutungo utagabanywa ku buryo bungana<\/strong>, ahubwo buri wese akabona igihwanye n\u2019uruhare rwe mu kuwushaka.<\/p>\n<p>Ibi bisobanura ko imyaka itanu <strong>itari itegeko ribuza kugabana umutungo<\/strong>, ahubwo hari igihe urukiko rushobora gusuzuma niba koko ari ngombwa kugabana kimwe.<\/p>\n<p><strong><em>Icyo urukiko rureba mbere yo gufata icyemezo<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Iyo ikibazo nk\u2019iki kigejejwe mu rukiko, umucamanza abanza gusuzuma ibintu byinshi mbere yo gufata icyemezo. Muri byo harimo:<\/p>\n<ol>\n<li>Uruhare buri wese yagize mu gushaka umutungo<\/li>\n<li>Uko umutungo wabonetse mu gihe cy\u2019ishyingirwa<\/li>\n<li>Niba hari umwe mu bashyingiranywe wakoresheje umutungo nabi<\/li>\n<li>Niba hari imyenda yafashwe umwe mu bashyingiranywe atabimenyesheje undi<\/li>\n<\/ol>\n<p>Iyo ibi byose bimaze gusuzumwa, urukiko rushobora gufata icyemezo cyo <strong>kugabanya umutungo mu buryo butabungana<\/strong>.<\/p>\n<p><strong>Impamvu iyi ngingo yashyizwe mu mategeko<\/strong><\/p>\n<p>Abasesenguzi b\u2019amategeko bavuga ko iyi ngingo yashyizwe mu mategeko mu rwego rwo:<\/p>\n<ul>\n<li>Gushyira imbere ubutabera hashingiwe ku ruhare rw\u2019umuntu mu gushaka umutungo<\/li>\n<li>Gukumira abantu bashobora gushaka gushyingirwa bagamije inyungu z\u2019umutungo gusa<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ni uburyo bugamije ko ubutane butahinduka inzira yo kwambura undi umutungo.<\/p>\n<p><strong>Icyo abantu bagomba kumenya mbere yo gushyingirwa<\/strong><\/p>\n<p>Abahanga mu mategeko bagira inama abantu bashaka gushyingiranwa ko bakwiye:<\/p>\n<ul>\n<li>Gusobanukirwa neza <strong>uburyo bwo gucunga umutungo<\/strong> wabasezeranye<\/li>\n<li>Kumva ingaruka zishobora kubaho igihe ubutane bubaye<\/li>\n<li>Gutekereza ku masezerano ashobora gukorwa mbere y\u2019ishyingirwa ku bijyanye n\u2019umutungo<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ibi bishobora kugabanya amakimbirane ashobora kuvuka mu gihe cy\u2019ubutane.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>&nbsp; Mu Rwanda, ubutane ni ikibazo gikomeje kuvugisha abantu benshi, cyane cyane ku bijyanye no kugabana umutungo w\u2019abashyingiranywe. Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro kumbuga nkoranyambaga, hagiye havugwa cyane ko abashyingiranywe bataramara imyaka itanu (5) babana iyo batanye batagabana umutungo. Ibi byatumye benshi bibaza niba ari ukuri cyangwa ari amakuru y\u2019ibihuha &#8230;.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":91,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":0,"footnotes":""},"categories":[6],"tags":[],"class_list":["post-90","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-lifestyle"],"aioseo_notices":[],"views":2,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/idembe.net\/idembenews\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/90","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/idembe.net\/idembenews\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/idembe.net\/idembenews\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/idembe.net\/idembenews\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/idembe.net\/idembenews\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=90"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/idembe.net\/idembenews\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/90\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":92,"href":"https:\/\/idembe.net\/idembenews\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/90\/revisions\/92"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/idembe.net\/idembenews\/wp-json\/wp\/v2\/media\/91"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/idembe.net\/idembenews\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=90"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/idembe.net\/idembenews\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=90"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/idembe.net\/idembenews\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=90"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}