Uko abatarasezeranye byemewe n’amategeko bagabana umutungo

 

Mu Rwanda no mu bindi bihugu byinshi ku isi, hari abantu benshi babana nk’umugabo n’umugore ariko batasezeranye imbere y’amategeko. Hari ababiterwa n’impamvu zitandukanye zirimo gutinya inshingano zo gushyingirwa, ibibazo by’imiryango cyangwa kuba bateganya kuzabikora nyuma.

Icyakora iyo abo bantu bageze igihe bagatandukana cyangwa umwe agapfa, ikibazo gihita kivuka ni iki: ese umutungo bashakanye bawugabana bate kandi batari barasezeranye?

Ibi ni ibibazo byagiye bivugisha abantu benshi mu Rwanda. Gusa amategeko mashya y’u Rwanda agaragaza neza uko ibintu bikorwa mu rwego rwo kurinda uburenganzira bw’abantu bose.

Itegeko rigenga abantu n’umuryango rivuga iki?

Mu mwaka wa 2024 u Rwanda rwashyizeho Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga abantu n’umuryango, ryatangajwe mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 30 Nyakanga 2024.

Iri tegeko rigena uburyo ibintu byinshi bigendana n’ubuzima bw’abantu bikorwa, harimo:

  • ishyingirwa,
  • ubutane,
  • imicungire y’umutungo,
  • impano,
  • ndetse n’izungura.

Itegeko rivuga ko rigamije kugenga abantu n’umuryango ndetse n’imicungire y’umutungo mu rwego rwo kurinda uburenganzira bw’abaturage.

Ababana batasezeranye amategeko ababona ate?

Mu mategeko y’u Rwanda, abantu babana batasezeranye imbere y’amategeko ntibafatwa nk’abashyingiranywe. Ibi bivuze ko uburenganzira n’inshingano bahabwa n’amategeko bitandukanye n’iby’abashakanye.

Urugero:

  • nta vangamutungo rihita ribaho,
  • nta burenganzira bwihariye ku mutungo bw’umugore cyangwa umugabo,
  • kandi nta mategeko yihariye abareba nk’abashakanye.

Ariko nubwo bimeze gutyo, amategeko yemera ko abantu bashobora kugira umutungo bafatanyije gushaka, bityo igihe batandukanye hakabaho uburyo bwo kuwugabana hashingiwe ku ruhare rwa buri wese.

Iyo abantu babanye batasezeranye bagize umutungo bafatanyije gushaka, amategeko ashingira ku ihame ry’uko:

umuntu ahabwa igihwanye n’uruhare yagize mu gushaka uwo mutungo.

Ibi bivuze ko urukiko rushobora gusuzuma:

  • amafaranga buri wese yashyize mu mutungo
  • uruhare yagize mu kuwubungabunga
  • niba umwe yaratanze ubutaka cyangwa inzu
  • niba umwe yaratanze amafaranga

Nyuma y’ibyo, urukiko rukagena igipimo cyo kugabana umutungo.

Urugero rwa mbere: Inzu yubatswe n’abo bantu babanaga batarasezeranye

Tekereza abantu babiri babanye imyaka 8 batasezeranye.

  • Umugabo yatanze ubutaka
  • Umugore atanga amafaranga yo kubaka inzu

Iyo batandukanye, ntibishoboka ko umwe afata byose. Urukiko rushobora kuvuga ko ubutaka ari ubw’umugabo ariko inzu yubatsweho igabanywa hashingiwe ku ruhare rw’abayubatse.

Urukiko rushobora no gutegeka ko inzu igurishwa amafaranga akagabanywa.

Urugero rwa kabiri: Ubucuruzi bwatangijwe n’ababantu babiri

Hari igihe abantu babana bagatangiza ubucuruzi bafatanyije.

Urugero: Umugore ashobora gutanga amafaranga ibihumbi 500 yo gutangiza ubucuruzi, umugabo agatanga ibikoresho cyangwa akaba ariwe ucuruza .

Iyo batandukanye, urukiko rushobora kureba amafaranga yatanzwe, uruhare mu gukora ubucuruzi ,inyungu bwazanye  ,Hanyuma umutungo ugabanywa hashingiwe ku ruhare rwa buri wese.

Urugero rwa gatatu: Imodoka yaguzwe mu gihe babanaga

Hari n’igihe imodoka igurwa mu gihe abantu babana batarshakanye .

Urugero: imodoka ishobora kuba yanditse ku mugabo ariko amafaranga yakoreshejwe yaratanzwe numugore.

Iyo habaye ikibazo, urukiko rushobora gusuzuma ibimenyetso:

  • inyemezabwishyu
  • abatangabuhamya
  • cyangwa ibindi byerekana uruhare rw’umuntu.

Iyo byemejwe ko bombi bayishoyemo amafaranga, igabanywa hakurikijwe ibyo buri wese yatanze.

Abahanga mu mategeko bavuga ko abantu babana batarasezeranye bakunze guhura n’ibibazo bikomeye igihe batandukanye.

Muri byo harimo:

  1. Kubura ibimenyetso byerekana uruhare rw’umuntu mu mutungo
  2. Kuba umutungo wanditse ku muntu umwe gusa
  3. Kutumvikana ku buryo umutungo waguzwe

Ibi bishobora gutuma urubanza rufata igihe kirekire mu nkiko.

Inama ku bantu babana batasezeranye

Abasesenguzi mu by’amategeko bagira abantu babana batasezeranye inama zikurikira:

  • kugirana amasezerano agaragaza uruhare rwa buri wese
  • kubika inyemezabwishyu zerekana amafaranga yatanzwe
  • kwandikisha umutungo ku mazina y’abantu bombi

Ibi bituma igihe habaye ikibazo ubutabera buboneka byoroshye.

 Nubwo amategeko ashobora gukemura amakimbirane y’abantu babanaga batasezeranye, abahanga mu mategeko bavuga ko gusezerana imbere y’amategeko ari byo byiza kurushaho.

Impamvu ni uko:

  • bituma umutungo ucungwa neza
  • bigatanga uburenganzira busesuye ku mpande zombi
  • kandi bikarinda amakimbirane menshi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *