Amafoto n’ibidasanzwe mu bukwe bwa Clapton Kibonge na Ntambara Mutoni Jacky

Ku wa 4 Mata 2026, umunyarwenya wamamaye cyane mu Rwanda, Mugisha Emmanuel uzwi ku izina rya Clapton Kibonge, yakoze ubukwe n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky, bari bamaze imyaka umunani babana nk’umuryango ndetse banabyaranye abana batatu. Ubu bukwe bwari bumaze igihe butegerejwe n’abakunzi b’imyidagaduro n’abakurikiranira hafi ubuzima bw’uyu munyarwenya, bwabaye ikimenyetso gikomeye cy’urukundo rurerure, kwihangana, no gutera imbere kw’uyu muryango.

Intangiriro y’imihango y’ubukwe

Imihango y’ubukwe yatangiriye mu Karere ka Nyagatare, ahitwa i Rwempasha, aho habereye igikorwa cyo gusaba no gukwa. Ni umuhango w’umuco nyarwanda wagaragaje ko Clapton Kibonge n’umugore we baha agaciro gakomeye imigenzo n’umuco nyarwanda. Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ibyishimo n’urukundo bafitiye uyu muryango, mu birori byaranzwe n’imbyino, indirimbo, n’ibiganiro by’iza cyane.

Nyuma y’uyu muhango gakondo, abageni bakomereje mu rusengero rwa Gasinga Miracle Center i Rwempasha, aho basezeraniye imbere y’Imana. Uyu muhango  wagaragaje ko aba bombi bagiye gukomeza kubana mu rukundo no kubaha indangagaciro z’iyobokamana mu rugo rwabo.

Ubwitabire bw’ibyamamare n’inshuti

Nubwo ubukwe bwabereye kure y’umujyi wa Kigali, ubwitabiriwe n’abantu benshi barimo ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda bahageze. Mu bitabiriye harimo abahanzi bakomeye, abakinnyi ba filime, abanyamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bazwi cyane.

Mu mazina yabitabiriye muri ibi birori harimo Israel Mbonyi, Uncle Austin, Titi Brown, Irene Murindahabi, Muyoboke Alex, Junior Rumaga, Junior Giti, Niyo Bosco, Ndimbati, Bahati Makaca, Rurufonsina ndetse na Rusine Patrick n’abandi benshi. Uru rutonde rw’abitabiriye rwerekana uburyo Clapton Kibonge afite igikundiro n’icyubahiro mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

 

Clapton Kibonge n’umugore we bari basanzwe barasezeranye imbere y’amategeko muminsi yashize. Icyo gihe, Clapton yigeze kugaragaza ko yahisemo kubanza gusezerana mu mategeko no kubana n’umugore we kubera ubushobozi buke yari afite bwo gukora indi mihango y’ubukwe. Ibi bigaragaza urugendo rwuzuye ukwihangana n’imbaraga zo kwiyubaka buhoro buhoro.

Nyuma yo kubana, uyu muryango wagiye waguka, aho babyaye umwana wa mbere muri 2022 babyara uwa kabiri, naho mu 2024 bibaruka umwana wa gatatu. Ibi byose byagaragaje ko urugo rwabo rwari rumaze gukomera mbere y’uko bakora ubukwe.

 

Mu buhamya butandukanye Clapton Kibonge yagiye atanga, agaragaza ko umugore we yagize uruhare rukomeye mu iterambere rye. Mu ntangiriro z’urukundo rwabo, Mutoni Jacky yamugiriye inama yo kuva mu buzima bwo kuba mu nzu y’icyumba kimwe, akajya mu nzu nini ishobora kumufasha gutekereza kure no kwagura inzozi ze.

Iyi nama yaje guhindura ubuzima bwa Clapton. Yavuye mu buzima bworoheje bwo kuba mu nzu nto, ajya mu buzima bwagutse bwamufashije gutekereza ku iterambere rye, gutegura neza ejo hazaza no gushyira imbaraga mu kazi ke ka sinema. Ibi byatumye agenda atera imbere, kugeza ubwo yubatse izina rikomeye mu myidagaduro nyarwanda.

Clapton yigeze kuvuga ko umugore we yamubwiye ko kuba mu nzu nini bituma umuntu agira icyerekezo kiza, kuko bituma atekereza ku byo azayishyiramo, bityo agashyiraho intego zo gukora no kwiteza imbere.

Ubuzima bwa Clapton Kibonge mbere yo gutera imbere

Clapton Kibonge yatangiye ubuzima bwe mu mujyi wa Kigali atuye mu duce dutandukanye nka Nyakabanda na Nyamirambo. Mu gihe yakiniraga filime ya Seburikoko, yegereye aho akorera kugira ngo abashe gukora neza. Icyo gihe ubuzima bwe ntibwari bworoshye, aho yabaga mu nzu nto kandi akabaho mu buryo bworoheje nkabantu bose bakishakisha.

Yigeze no kuvuga ko hari igihe yabaga adafite ibikoresho bihagije mu rugo, ndetse rimwe na rimwe agafashwa n’abaturanyi, harimo umukecuru wamutizaga intebe iyo yagiraga abashyitsi. Uyu mukecuru ndetse yamuhaga amata yo kunywa, ibintu byagaragazaga yabanaga neza nabaturanyi.

Ubutumwa bukomeye mu muhango w’ubukwe

Mu muhango w’ubukwe, Clapton Kibonge yagaragaje ko yashatse umugore w’intwari, anashimangira ko izina rye “Mugisha” rifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe, kuko yumva yarahawe umugisha wo kugira umugore mwiza n’umuryango nkuwo afite.

Yabajije abari aho niba bazi ko umugore we afite abana batatu, abashimira uko amwitaho n’uko amushyigikira. Yanamuririmbye mu buryo bw’amarangamutima menshi, bituma abitabiriye bose banyurwa n’urukundo ruri hagati yabo.

 

Mu mpano zatanzwe, hagaragayemo uburyo budasanzwe bwo gutekereza ku hazaza. Inshuti ya hafi ya Clapton, Junior Giti, yamuhaye impano y’inka aho kumuha amafaranga, igamije kubafasha mu iterambere rirambye. Iyi mpano yagaragaje umuco nyarwanda wo gutekereza ku iterambere rirambye aho gutanga ibintu bishobora gushira vuba.

Clapton na we yageneye umugore we impano idasanzwe, igaragaza urukundo rwinshi n’agaciro amuha mu buzima bwe gusa yo nibanga ryabo.

AMAFOTO

2 thoughts on “Amafoto n’ibidasanzwe mu bukwe bwa Clapton Kibonge na Ntambara Mutoni Jacky

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *