Mu Rwanda, ubutane ni ikibazo gikomeje kuvugisha abantu benshi, cyane cyane ku bijyanye no kugabana umutungo w’abashyingiranywe. Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro kumbuga nkoranyambaga, hagiye havugwa cyane ko abashyingiranywe bataramara imyaka itanu (5) babana iyo batanye batagabana umutungo. Ibi byatumye benshi bibaza niba ari ukuri cyangwa ari amakuru y’ibihuha .
Ariko se amategeko y’u Rwanda abivugaho iki? Ese koko umuntu wamaze imyaka mike mu rugo ashobora gutandukana n’uwo bashakanye ntibagabane umutungo? Ibisubizo biri mu itegeko rigenga abantu n’umuryango.
Mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwashyizeho itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga abantu n’umuryango, ryasohotse mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 30 Nyakanga 2024.
Iri tegeko risobanura neza ibijyanye n’ubuzima bw’umuryango: ishyingirwa, ubutane, uburenganzira bw’abana, ndetse n’uburyo umutungo w’abashyingiranywe ucungwa cyangwa ugabanywa,Kimwe mu bice by’ingenzi muri iri tegeko ni igisobanura uko umutungo ugabanywa igihe abashyingiranywe batanye.
Iyo abashyingiranywe bahisemo uburyo bwo gusangira umutungo wose cyangwa uwo bahahanye, amategeko ateganya ko iyo ubutane bubaye, umutungo basangiye ugabanywa ku buryo bungana hagati yabo.
Ibi bivugwa mu itegeko rigenga ivangamutungo w’abashyingiranywe aho rigira riti: Iyo ubutane bubaye, umutungo wose bahuriyeho n’imyenda bafashe bahuriyeho bigabanywa ku buryo bungana, buri wese agasigarana umutungo we bwite.
Ibi ni byo amategeko afata nk’ihame rusange mu kugabana umutungo w’abashyingiranywe.
Ese imyaka 5 ifite icyo ihindura?
Nubwo hari ihame ryo kugabana umutungo ku buryo bungana, amategeko y’u Rwanda ashyiramo uburyo bwihariye iyo abashyingiranywe batamaze igihe kinini babana.
Itegeko rivuga ko Iyo umwe mu bashyingiranywe asabye urukiko ko batanganya imitungo mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, kandi bataramara imyaka itanu babana,
urukiko rushobora gufata icyemezo ko umutungo utagabanywa ku buryo bungana, ahubwo buri wese akabona igihwanye n’uruhare rwe mu kuwushaka.
Ibi bisobanura ko imyaka itanu itari itegeko ribuza kugabana umutungo, ahubwo hari igihe urukiko rushobora gusuzuma niba koko ari ngombwa kugabana kimwe.
Icyo urukiko rureba mbere yo gufata icyemezo
Iyo ikibazo nk’iki kigejejwe mu rukiko, umucamanza abanza gusuzuma ibintu byinshi mbere yo gufata icyemezo. Muri byo harimo:
- Uruhare buri wese yagize mu gushaka umutungo
- Uko umutungo wabonetse mu gihe cy’ishyingirwa
- Niba hari umwe mu bashyingiranywe wakoresheje umutungo nabi
- Niba hari imyenda yafashwe umwe mu bashyingiranywe atabimenyesheje undi
Iyo ibi byose bimaze gusuzumwa, urukiko rushobora gufata icyemezo cyo kugabanya umutungo mu buryo butabungana.
Impamvu iyi ngingo yashyizwe mu mategeko
Abasesenguzi b’amategeko bavuga ko iyi ngingo yashyizwe mu mategeko mu rwego rwo:
- Gushyira imbere ubutabera hashingiwe ku ruhare rw’umuntu mu gushaka umutungo
- Gukumira abantu bashobora gushaka gushyingirwa bagamije inyungu z’umutungo gusa
Ni uburyo bugamije ko ubutane butahinduka inzira yo kwambura undi umutungo.
Icyo abantu bagomba kumenya mbere yo gushyingirwa
Abahanga mu mategeko bagira inama abantu bashaka gushyingiranwa ko bakwiye:
- Gusobanukirwa neza uburyo bwo gucunga umutungo wabasezeranye
- Kumva ingaruka zishobora kubaho igihe ubutane bubaye
- Gutekereza ku masezerano ashobora gukorwa mbere y’ishyingirwa ku bijyanye n’umutungo
Ibi bishobora kugabanya amakimbirane ashobora kuvuka mu gihe cy’ubutane.
