Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yongeye kwibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri akamaro ko gutanga amakuru-shingiro yizewe kandi yuzuye. Aya makuru ni yo shingiro rifasha mu igenamigambi ry’uburezi, bityo kudatanga amakuru nyayo bikaba byatuma hafatwa ibyemezo bitari byo bishobora kudindiza iterambere ry’uru rwego.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro “EdTech Mondays” gitegurwa na Mastercard Foundation, cyanyuze kuri KT Radio ku wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026. Insanganyamatsiko y’iki kiganiro yari igira iti: “Guteza imbere gahunda z’Igihugu mu burezi hifashishijwe amakuru-shingiro”, igaragaza uburyo amakuru ari ingenzi mu kubaka uburezi bufite ireme kandi bujyanye n’igihe.
Nk’uko byasobanuwe na Jeannine Uwingabire, ushinzwe gukusanya no gusesengura amakuru muri MINEDUC, amakuru-shingiro akubiyemo ibintu byinshi bitandukanye bibera mu mashuri. Harimo imyirondoro y’abanyeshuri, aho baturuka, ibyiciro bigamo, imyitwarire yabo, ndetse n’imitsindire yabo mu masomo.
Yagize ati: “Aya makuru tuyakusanya dukoresheje ikoranabuhanga, tukayasesengura kugira ngo tubone ishusho nyayo y’uko uburezi buhagaze mu gihugu. Ni ho duhera dufata ingamba zigamije kubuteza imbere.”
Yongeyeho ko abayobozi b’amashuri ari bo ba mbere bafite uruhare rukomeye mu gutuma aya makuru aboneka, kuko ari bo bayinjiza muri sisitemu zabugenewe. Iyo amakuru ari ukuri, afasha Leta gutegura ingengo y’imari ishingiye ku byifuzo nyabyo by’amashuri.
Urugero rutangwa ni uko niba umubare w’abanyeshuri wiyongereye, aya makuru atuma hateganywa kubaka ibyumba by’amashuri bishya cyangwa kongera abarimu. Mu buryo nk’ubwo, gahunda zo kugeza amashanyarazi mu mashuri cyangwa kubaka ibikorwaremezo zishingira kuri aya makuru.
Si mu igenamigambi gusa aya makuru agira akamaro, ahubwo anafasha abanyeshuri ubwabo kunoza imyigire yabo. Uwimana Immaculée, Umuyobozi wa Groupe Scolaire Butamwa, asobanura ko ikoranabuhanga rituma abanyeshuri bashobora kubona amakuru yunganira amasomo bahabwa n’abarimu.
Ati: “Umunyeshuri ashobora gukoresha ikoranabuhanga akiyungura ubumenyi burenze ibyo yigishijwe mu ishuri. Ikindi ni uko amakuru ajyanye n’isuzuma ry’imyigire aboneka byoroshye, ku buryo n’umubyeyi ashobora gukurikirana aho umwana ageze.”
Ibi bituma habaho ubufatanye hagati y’ishuri, umunyeshuri n’umubyeyi, bikazamura ireme ry’uburezi muri rusange.
Nubwo akamaro k’amakuru-shingiro kagaragara, haracyari imbogamizi zitandukanye zibangamira imikoreshereze myiza y’ikoranabuhanga mu mashuri. Zimwe muri zo zirimo ibikoresho bidahagije nka mudasobwa, interineti idahagije, ndetse n’ubumenyi buke bw’abarimu mu gukoresha ikoranabuhanga.
Uwimana Immaculée agaragaza ko hari n’ikibazo cy’ururimi, aho sisitemu nyinshi zikoreshwa ziba ziri mu ndimi z’amahanga, bigatuma bamwe mu barimu bazikoresha bagorwa no kuzisobanukirwa.
Ibi bibazo bituma hari amashuri adashobora gutanga amakuru ku gihe cyangwa ngo ayatange mu buryo bunoze, bigahungabanya igenamigambi rusange.
Niwenshuti Narcisse, uyobora sosiyete Edulingo Ltd, agaragaza ko abikorera bashobora gutanga umusanzu ukomeye mu gukemura izi mbogamizi. Iki kigo cyibanda ku guhindura amasomo mu ndimi kavukire za Afurika, kikaba gifasha abarimu n’abanyeshuri kumva neza ibikubiye mu masomo.
Ati: “Iyo umwarimu atumva neza ururimi sisitemu ikoreramo, biramugora kuyikoresha. Twe tugerageza gufasha mu guhindura ayo masomo mu ndimi bumva neza, bigatuma ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryoroha.”
Yongeyeho ko nubwo bafite ibisubizo bifatika, bagihura n’imbogamizi zirimo kubura imikoranire ihagije n’inzego za Leta, ikibazo cy’umutekano w’amakuru, ndetse no kubura igishoro gihagije cyo kwagura ibikorwa byabo.
MINEDUC ivuga ko izi mbogamizi ziri gushakirwa ibisubizo birambye. Harimo gukomeza kongera ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri, kunoza imiyoboro ya interineti, ndetse no gutanga amahugurwa ahoraho ku barimu n’abayobozi b’amashuri.
Jeannine Uwingabire yagaragaje ko amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga atazahagarara vuba, kuko abakenera ubumenyi ari benshi kandi bikaba bisaba igihe kugira ngo bose babigeraho.
