Mu Karere ka Bugesera humvikanye inkuru ibabaje yateye benshi agahinda n’ihungabana, aho umugabo w’imyaka 35 akurikiranyweho kwica umugore we n’umwana wabo w’uruhinja, mu buryo bwateye ubwoba. Ibi byabereye mu Murenge wa Mwogo, Ibi byongera kwibutsa abaturage ububi bw’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ingaruka rikomeza guteza.
Iyi nkuru y’incamugongo yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Mata 2026, mu Mudugudu wa Rukore, Akagari ka Rugunga, mu Murenge wa Mwogo. Nk’uko amakuru yemezwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze abivuga, uyu mugabo bikekwa ko yakoresheje umuhoro mu kwica umugore we w’imyaka 25 ndetse n’umwana wabo wari umaze ukwezi kumwe avutse.
Abaturanyi bavuga ko batunguwe n’aya makuru kuko mbere y’uko bamenya ibyabaye, uyu mugabo yari yabanje kwikingirana mu nzu. Nyuma y’igihe, bakeka ko hari ikidasanzwe cyabaye, bagerageje kureba ibyari bybaye, basanga habayeho ubwicanyi ndengakamere. Ibi byatumye bahita batabaza inzego z’umutekano, zihagera zisanga uwo mugabo akiri aho, ahita atabwa muri yombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo, Mushenyi Innocent, yatangaje ko kugeza ubu impamvu nyakuri yateye uyu mugabo gukora aya mahano itaramenyekana. Yagaragaje ko nubwo bakeka ko yakoresheje umuhoro, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze.
Yagize ati: “Nta makuru dufite agaragaza ko muri uru rugo hari hasanzwe harimo amakimbirane akomeye. Ndetse n’abaturanyi bose bavuga ko babonaga babanye neza. Uwo mugabo ubwe nta mpamvu ifatika aravuga yamuteye gukora ibi.”
Ibi byatumye benshi bibaza uko umuntu ashobora gukora igikorwa nk’iki mu gihe nta bimenyetso by’amakimbirane byari bizwi mbere.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, uyu mugabo yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe. Iperereza rirakomeje, aho hitezwe ko rizatanga ibisobanuro birambuye ku cyateye ubu bwicanyi.
Ku rundi ruhande, imibiri y’abishwe yajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo ikorerwe isuzuma (autopsie), rizafasha kumenya neza uko bishwe n’ibindi byafasha iperereza.
Iki gikorwa cyateye benshi kwibaza ku mutekano n’imibanire mu miryango, cyane cyane ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya amakimbirane yo mu miryango, haracyagaragara ibibazo bimwe na bimwe bikomeye bishobora kugera ku rwego rwo kwambura ubuzima abatagira aho bahuriye nabyo, nk’abana bato.
Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bagaragaza ko hari igihe abantu bashobora guhura n’ibibazo byo mu mutwe, agahinda gakabije, cyangwa ibindi bibazo byihariye batabasha gusobanura, bikaba byabageza ku gufata ibyemezo bibi cyane. Ni yo mpamvu bashishikariza abantu bose kujya bagisha inama, bagasaba ubufasha mu gihe bumva batameze neza mu mutwe cyangwa mu mibanire.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwibukije abaturage akamaro ko kubana mu mahoro no gukemura ibibazo binyuze mu nzira zemewe n’amategeko. Banashishikarije abantu kujya batanga amakuru ku gihe igihe babonye ibimenyetso by’ihohoterwa cyangwa amakimbirane ashobora guteza ikibazo.
Mushenyi Innocent yagize ati: “Kwambura umuntu ubuzima si igisubizo. Iyo umuntu afite ikibazo, agomba gushaka ubufasha haba ku bayobozi, inshuti, cyangwa inzego zibishinzwe. Gukora ibyaha nk’ibi ntibigira inyungu ahubwo bishyira ubikoze mu kaga gakomeye.”

