Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi bufite ireme, haravugwa ikibazo gikomeye cyagaragaye mu micungire y’amasomo n’amanota y’abanyeshuri mu ishuri rya GS Gihuke, riherereye mu Karere ka Gicumbi District, Umurenge wa Bwisige , Akagari ka Gihuke, Umudugudu wo Kumunini.
Iyi nkuru yatahuwe n’umunyamakuru Karegeya Omar, aho yibanze ku bibazo byimbitse bivugwa muri iri shuri, by’umwihariko ibijyanye n’ikorwa ry’amakosa mu micungire y’amanota y’abanyeshuri ndetse n’imiyoborere itavugwaho rumwe.
Umwe mu bayobozi bungirije bashinzwe amasomo muri iri shuri, Hakizimana Minani Andrew, aherutse gutangariza uyumunyamakuru ko ari mu bihano by’amezi atatu adahabwa umushahara. Avuga ko ibi yabihaniwe azira kwanga gushyigikira ibikorwa yabonaga ko binyuranyije n’amategeko n’amahame y’uburezi.
Mu kiganiro cyanyuze ku rubuga rwa YouTube rwitwa KaregeyaOmar Panel, yavuze ko yangaga kwemera imikoreshereze idahwitse y’ibikoresho by’ishuri (consumables), ndetse no kuba yarasabaga uburenganzira busesuye nk’abandi bayobozi bashinzwe amasomo (DOS).
Yagaragaje ko ahubwo uwagerageza kugaragaza ibitagenda neza yashobora gufatwa nk’utavuga rumwe n’ubuyobozi, bityo agahanwa aho gukosorwa ibitagenda neza. Yatanze urugero rw’abarimu babiri bimwe time table kubera kugeragezakuvuga ukuri muri icyo kigo
IKIGANIRO CYOSE WAGIKURIKIRANA👇
Ikintu cyateye impungenge zikomeye abantu benshi ni uburyo amanota y’abanyeshuri yashyizwe muri sisitemu ya CAMIS mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nk’uko uyu muyobozi abyemeza, ngo iri shuri ryagize ikibazo cy’abarimu bake, ndetse bamwe ntibahabwe amasomo (timetable) bakimurirwa mubindi bigo, bituma amasomo amwe atigishwa uko bikwiye kubera kubura abarimu.
Mu rwego rwo kwihutisha itangwa ryamanota nikorwa rya bulletins, umuyobozi w’ishuri yategetse ko abanyeshuri bakora ibizamini, ariko nyuma ntihabonetse umwanya uhagije wo kubikosora. Aho kugira ngo bikosorwe, ngo amanota yahise yinjizwa muri sisitemu hatabayeho gukosora impapuro z’ibizamini.
Ibi byemejwe n’inyandiko zitandukanye zirimo impapuro z’abanyeshuri, zagaragaje ko hari amakosa ashobora kugira ingaruka zikomeye ku myigire n’ejo hazaza h’abanyeshuri.
Amategeko agenga abakozi b’uburezi mu Rwanda agaragaza neza ko kunyereza amakuru cyangwa gutanga amanota atari yo bifatwa nk’amakosa akomeye.
Hashingiwe ku mategeko agenga sitati y’abakozi b’uburezi, ibihano bishobora gutangwa birimo:
- Guhagarikwa ku kazi by’agateganyo
- Guhabwa igihano cyo kugawa
- Kwirukanwa burundu ku kazi
Ibi byerekana ko ikibazo cy’amanota atari cyo kidakwiye gufatwa nk’ikintu cyoroshye, kuko gishobora kwangiza ubuzima bw’umunyeshuri ndetse n’icyizere cy’abantu ku burezi bw’igihugu.
Uyu mukozi yanagaragaje ko ibibazo bitagarukira ku manota gusa, ahubwo ko hari n’ibindi bibazo by’imiyoborere mu mashuri ya tekiniki (TVET Wing).
Mu byo yavuze harimo:
- Gufata ibyemezo bitabanje kugisha inama abashinzwe amasomo
- Gutanga impushya z’akazi zinyuranyije n’amategeko
- Kudaha agaciro inama z’abakozi bafite inshingano mu myigishirize
- Kutabona Aho Gukorera (offices)
Yatanze urugero rw’uko hari aho umwarimu ashobora guhabwa uruhushya rw’icyumweru, kandi amategeko asaba ko uruhushya rurenze umunsi rutangwa n’inzego zibifitiye ububasha, nko ku rwego rw’umurenge.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni imiterere y’akazi idafasha abakozi gukora neza inshingano zabo.
Hari aho usanga abayobozi benshi bakorera mu biro bimwe, bigatuma:
- Habura uko amwe mumabanga y’akazi yacungwa
- Abanyeshuri n’abarimu batabona aho kwakirirwa neza
- Inshingano z’ubuyobozi zidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye
Ibi byose bishobora kugira ingaruka ku mikorere rusange y’ishuri no ku ireme ry’uburezi ritangwa.
Hakizimana Minani Andrew yavuze kandi ko igihe kinini atari afite uburenganzira bwo gukoresha sisitemu ya SDMS, kandi ari mu nshingano ze nk’umuyobozi ushinzwe amasomo.
Ibi byatumaga:
- Atabona amakuru y’abanyeshuri ku gihe
- Atagenzura neza imyigire
- Atubahiriza neza inshingano ze
Yaje guhabwa ubu burenganzira nyuma y’igihe kirekire, ibintu agaragaza ko byamubangamiye cyane mu kazi ke.
Mu nama yateguwe mu biruhuko igamije gutegura Action Plan na School Improvement Plan, uyu mukozi yavuze ko yabajije niba kunyereza ibikoresho by’ishuri (consumables) byashoboka.
Yavuze ko we yasabye ko bikorwa mu mucyo no mu buryo bwubahirije amategeko, ariko hari abandi bayobozi babyemeye bigatuma bikomeza gutizwa umurindi ibyo gushaka kunyereza umutungo wa reta.
bamwe mu bakuru b’amashami (Heads of departments ) barabyemeye ko yanyerezwa, we yavuze ko we yabyanze kuko atashoboraga gushyira umukono ku kintu abona ko kitubahirije amategeko, kabone n’iyo byaba bishyigikiwe n’abandi bayobozi kuko inspection yo iza niwe yari bufate cyane .
Abamuzi mbere, cyane cyane abo bakoranye ku ishuri rya Mpanda TSS, bavuga ko Hakizimana Minani Andrew ari umuntu uzwiho kurwanya akarengane no kuvugisha ukuri.
Ibi bituma hibazwa niba koko guhana abagaragaza ibitagenda neza bidashobora gutuma ibibazo bikomeza kwiyongera aho gukemurwa.
Bamwe mu mpuguke mu burezi bagaragaza ko ibibazo nk’ibi byerekana icyuho mu micungire y’amashuri, bityo bagatanga inama zikurikira:
- Kongera ubugenzuzi buhoraho mu mashuri
- Gutoza abayobozi gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano
- Gushyira imbere inyungu z’umunyeshuri aho gushyira imbere iz’umuntu ku giti cye
- Kurinda abakozi bagaragaza ibitagenda neza
Iki kibazo cyagaragaye muri GS Gihuke kije nk’icyibutsa ko nubwo hari intambwe igaragara mu guteza imbere uburezi mu Rwanda, hakiri imbogamizi zigomba gukemurwa byihuse.
Ireme ry’uburezi ntirishingira gusa ku mashuri meza cyangwa ibikoresho bihari, ahubwo rishingira cyane ku mucyo, ubunyamwuga n’ubunyangamugayo bw’abarimu n’abayobozi.
Iyo ayo mahame adahari, uwahohoterwa bwa mbere ni umunyeshuri, ari na we wagombye gushyirwa ku isonga muri byose.
