Kutamenya iherezo ry’izamurwa ry’ubwizigame bwu 8% biteye impungenge abarimu bo muri Koperative Umwalimu SACCO

Mu myaka yashize, Koperative Umwalimu SACCO yakomeje kugaragazwa nk’inkingi ikomeye mu guteza imbere imibereho y’abarimu mu Rwanda, ibafasha kwizigamira no kubona inguzanyo zibafasha kwiteza imbere. Gusa, muri iyi minsi hagaragaye ibibazo n’impaka zishingiye ku mpinduka zari zitezwe mu mikorere yayo, cyane cyane ku bijyanye n’ubwizigame n’inguzanyo.

 

Bamwe mu banyamuryango ba Umwalimu SACCO bagaragaza ko bafite impungenge zikomeye nyuma yo guhabwa amakuru atarashyizwe mu bikorwa. Aba barimu bavuga ko basezeranyijwe kongererwa ingano y’inguzanyo bahabwa hashingiwe ku bwizigame bwabo, ndetse hakanavugwa ko n’ubwizigame buhoraho bwagombaga kuzamurwa.

Nubwo ibyo byari byakiriwe neza na bamwe mu barimu bari bafite icyizere cyo kongererwa ubushobozi bwo kwiteza imbere, abandi bo bagize ntibabyuga, bavugaga ko amafaranga yabo ashobora kujya akatwa ku buryo bubabangamira mu mibereho yabo ya buri munsi dore badahembwa menshi cyane kandi ibintu bikomeje guhenda .

 

Ku itariki ya 26 Ukwakira 2025, ni bwo hatangiye gukwirakwira amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Umwalimu SACCO igiye kongera ubwizigame buhoraho buva kuri 5% bukagera kuri 8% by’umushahara w’umwarimu. Aya makuru yakurikiwe n’ibikorwa byo kwegera abarimu mu mirenge, basabwa gushyira umukono ku nyandiko zemeza ko bemera izo mpinduka.

Icyakora, si bose babyakiriye kimwe. Hari abarimu benshi banze gushyira umukono kuri izo nyandiko, bavuga ko batanyuzwe n’izo mpinduka. Bamwe mu babyemeye, akenshi ni abarimu bakuze cyangwa bafite uburambe ndetse bahembwa neza, mu gihe abarimu bakiri bashya mu kazi bagaragaje ko byabashyira mu kaga, bamwe bavuga ko byanatuma basezera ku kazi.

 

Nk’uko byagiye bisobanurwa n’inzego zitandukanye, impamvu nyamukuru y’izo mpinduka yari ishingiye ku kuba inkunga Leta yageneraga Umwalimu SACCO yari igiye kugabanuka cyangwa gukurwaho. Ibi byatumye ubuyobozi bwa koperative butekereza uburyo bwo gukomeza kubona ubushobozi bwo guha abanyamuryango bayo inguzanyo, bityo bagahitamo kongera ubwizigame.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri Koperative Umwalimu SACCO yatangaje kuri Televiziyo Rwanda ko amakuru ajyanye no gukatwa 8% yari kuzamenyekana bitarenze ukwezi kwa gatatu. Gusa, ubu iyi nkuru irimo gusomwa mu kwezi kwa kane 2026, ayo makuru akaba ataramenyekana

 

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ubwizigame bw’abarimu muri iyi koperative bugera kuri miliyari 119 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari yo ashingirwaho mu gutanga inguzanyo. Ibi byerekana ko ari umutungo munini ukeneye gucungwa neza kugira ngo ukomeze kugirira akamaro abanyamuryango.

 

Nyuma y’impaka n’ibibazo byinshi byibazwaga, ubuyobozi bwa cooperative Umwalimu SACCO bwasobanuye ko ayo mafaranga atari yatangiye gukatwa, ahubwo ko bari hakiri gukorwa isesengura ryimbitse mbere yo gufata icyemezo cya nyuma.

Banagaragaje ko igitekerezo cyo kongera ubwizigame atari icyabo gusa, ahubwo ko hari bamwe mu barimu babyifuzaga kugira ngo bongererwe ingano y’inguzanyo bahabwa. Ibi byatumye hatangira gahunda yo kubaza no kwegeranya ibitekerezo by’abanyamuryango.

 

Mu bihe bitandukanye nyuma yayo makuru yose , habaye inama zinyuranye zirimo n’iyinteko rusange yabaye ku itariki ya 30 Werurwe 2026. Nubwo icyo gihe hari icyizere ko ikibazo cy’ubwizigame cyari kuganirwaho kikanafata umwanzuro, ntibyabaye uko byari byitezwe kuko iki kibazo kitigeze gihabwa umurongo uhamye.

Ibi byatumye abarimu benshi bavuga ko koperative isa n’iyirengagije ikibazo cyari kibahangayikishije, bigatuma icyizere cyabo kigabanuka.

 

 

Hari abarimu bari bararetse gufata inguzanyo mu gihe gito, bategereje ko ingano yabo iziyongera nk’uko byari byaravuzwe. Bari bafite icyizere ko bazabona amafaranga ahagije yo gukora imishinga ibateza imbere, kuko bavugaga ko inguzanyo bahabwaga mbere itari ihagije mu buzima bwuyumunsi.

Gusa, uko igihe cyagiye gihita nta gihinduka, benshi muri bo batangiye kwiheba, bavuga ko bagiye gusubira gufata inguzanyo n’iyo yaba ari nto, kuko nta kindi cyizere gisigaye.

 

Ku rundi ruhande, hari abarimu bagaragaje ibyishimo bavuga ko bashimira Imana kuba amafaranga yabo ataratangiye gukatwa 8%. Aba bavuga ko iyo izo mpinduka zishyirwa mu bikorwa, byari kubashyira mu bibazo byubukene, cyane cyane abafite imishahara mito.

Bamwe banasaba ko koperative yakomeza gutekereza neza ku nyungu z’abanyamuryango bose, aho gushyira imbere ibyifuzo by’abarimu bake bafite ubushobozi bwo kwizigamira byinshi.

 

 

Nubwo hari ibyo bibazo byose, hari n’inkuru nziza zigaragaza ko serivisi zitangwa na Umwalimu SACCO zirimo kugenda zitera imbere. Urugero ni uburyo bwa mobile banking bwari busanzwe bugira ibibazo cyane cyane mu gihe cy’imishahara, aho abarimu batabashaga kubona amafaranga yabo ku gihe.

Kuri ubu, bamwe mu banyamuryango bavuga ko icyo kibazo cyakemutse, kandi ko bashobora kubona serivisi bitabagoye, bigatuma bashobora kwishyura imyenda no gukoresha amafaranga yabo neza.

 

Ibibazo biri hagati y’abarimu na Umwalimu SACCO bigaragaza ko hakenewe ibiganiro byinshi kandi byimbitse hagati y’impande zombi. Ni ingenzi ko ibyemezo bifatwa hashingiwe ku nyungu rusange z’abanyamuryango, kandi bigasobanurirwa neza mbere yo gushyirwa mu bikorwa.

 

idembe.net turagushimiye kuba wasomye iyi nkuru. Turagusaba gukomeza kudusura kenshi kugira ngo ubashe kubona amakuru yizewe tugutegurira. Nanone, niba ukunda filime, Idembe.net twashyizeho urubuga ushobora kureberaho filime zisobanuye mu gihe uri kuruhuka, kandi ushobora no kuzisangiza abo mu muryango wawe kugira ngo murusheho kwishimira ubuzima.